Bill Gates (2) :

IBM software nayo yaje isa nkaho ishaka gukuraho Microsoft.

Muricyo gihe Microsoft yagombaga gukora cyane kugirango ikomeze iyobore mubyerekeje software zikoreshwa muri mudasobwa.

Nibwo Bill Gates yatekerezaga ikindi kintu yakora ngo yongere agaruke kumwanya yari afite mugukora software za mudasobwa nibwo yahise azana iyindi programme nshya yise "Windows" muri 1990.

Yahise iba software yambere yagurishijwe cyane kandi.

Ntibyatinze muw'1995 hasohoka indi windows nshya yiswe Windows 95, ifite uburyo bwo gukoreshwa budasa n'iya mbere, ubu bwoko bushya bwa Windows bwabaye inkomoko y'izi Windows dukoresha ubu harimo na Windows 2000.

Mu bihe bye by'akazi Bill Gates yabaye indakemwa mukumenyekanisha ibikorwa bye bya Windows nka Windows Internet Explorer yamenyekanye nk'inzira yoroheye buri wese kugirango ubashe gukoresha internet iyi yo kugeza nubu ikaba ikoreshwa.

Bill Gates afite ibikorwa hirya no hino ku isi harimo ibigo by'amashuri ndetse n'amasosiyete afasha imbabare n'arwanya inrwara z'ibyorezo kugeza ubu nk'uko ikinyamakuru cya Forbes magazine kibitangaza Bill Gates amaze gutanga miriryari 4 zirenga mugutanga ubufasha hirya no hino ku isi.

Ndetse anatanga miriyoni 38 zamadorari ngo hubakwe inyubako yaza mudasobwa muri kaminuza ya Stanford. .

Bimwe mubyatumye Bill Gates agera aho ageze ubu :

Bill Gates avuga ko iyo ufite ubwenge kandi ukamenya kubukoresha ugera ku ntego ndetse n'imihigo uba warihaye kwesa.ikindi Kandi Bill kandi avuga ko gukora cyane byatumye agera aho ageze ubu.

Kandi kuva mu bwana bwe yakuze ari umuntu ukunda ufite umwete mubyo Akora byose kandi ukunda kurushanwa cyane agakunda ko ibintu bye bihora biza ku mwanya w'imbere.

No muri kaminuza yigagamo niwe wari umunyeshuri w'intangarugero muri byose. Kuva kera yagerageje kwiga imibare, ubucamanza ndetse n'andi masomo atandukanye ariko akabona nta nyungu birimo.

Igihe kimwe yaje kujya amara ijoro ryose imbere ya mudasobwa ari ku ishuri bigatuma asinzira mu ishuri ariko ntibyatinze yaje kwisanga mu isi yaza mudasobwa. .

Ahandi Bill Gates ni umugabo utuje cyane utiharira ubukire bwe ahubwo arafasha, imyemerere ye yerekeranye no gukira kumuntu ntishingiye cyane ku mahirwe cyane cyangwa ku mana ahubwo yemera ko gukora cyane ndetse no kurushanwa ariyo nzira y'ubukire.

Source: hanga.rw.